Popular Posts

Tuesday 15 February 2011

Dusangire ijambo kuri Facebook na Twitter- Perezida Kagame



posted on Feb , 15 2011 at 06H 23min 32 sec viewed 42247 times


Mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko Perezida Kagame aganira n’abaturage iyo yabasuye mu turere twabo, akanumvikana muri za disikuru avuga n’ibiganiro agirana n’abanyamakuru ndetse akanakira bamwe mu baba babisabye (audience), ubu noneho yashyizeho uburyo yavugana n’abantu bose baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, aho baba bari hose ku isi, n’igihe icyo aricyo cyose (amanywa n’ijoro). Kuko ubwo buryo butangwa n’ikoranabuhanga gusa, Perezida Kagame yahisemo kubukoresha yifashishije paje (pages) ze kuri Facebook na Twitter yashyizeho mu mezi ashize.

Bimaze kugaragara ko abanyarwanda benshi, cyane cyane urubyiruko bakoresha Facebook, ndetse abakoresha Twitter nabo bakaba bagenda biyongera umunsi ku wundi. Izo mbuga za internet zisanzwe zimenyerewe nk’ahantu ho kuganirira no guhanahana amakuru atandukanye hagati y’abantu b’inshuti (social networks).

image image
Perezida Kagame areba kuri Twitter 

Perezida Kagame rero nawe afata Facebook na Twitter nk’uburyo butuma asabana n’abantu batandukanye kandi mu buryo butaziguye (direct) kuko ibiri kuri paje ze ariwe uba wabyanditse, kandi iyo ugize icyo umubaza niwe ubwe ukwisubiriza. N’ubwo agira akazi kenshi, aratangaza ko nta kabuza agerageza kuboneka agasubiza buri wa Gatatu. Nk'ubu kuri uyu munsi tariki 14/2/2011 handitseho ngo " ohereza ikibazo kuri uyu wa mbere tariki 14 Gashyantare uzabone igisubizo cyihariye cya Perezida Kagame buri wa Gatatu! (Post a question here by Monday, 14th Feb to receive a PERSONAL answer from President Kagame every Wednesday!)"

Iyo usuye paje ye kuri Facebook (http://www.facebook.com/pages/PaulKagame/109613107281) cyangwa kuri Twitter (http://twitter.com/PaulKagame) uhasanga zimwe muri gahunda aba afite ahantu hatandukanye harimo ibiganiro aba ateganya kuzagirana n’itangazamakuru mpuzamahanga nk’amaradiyo n’ibinyamakuru. Uhasanga kandi ibitekerezo bye bitandukanye aba ashaka gusangiza abasura izo paje zombi, ndetse n’ibyo aba yarasubije bamwe muri bo. Niho yandika kandi ibice bya za disikuru ze aba yaravugiye mu bandi banyacyubahiro ariko akumva byaba byiza abisubiriyemo twe tutahageze. Haba kandi videos z’ibiganiro aba yaragiranye n’amateleviziyo akomeye nka AlJazeera, CNN, France 24 n’izindi.

image
Nk'uko yabyanditse kuri Facebook, aha Perezida Kagame yari mu kiganiro n'umunyamakuru Jeff Koinange
wa Televiziyo K24 yo muri Kenya


Kuri Facebook ho uhasanga amafoto ye, akaba aba agenewe inshuti ze gusa kuko aba ataragaragaye mu bitangazamakuru.

Kugirango uzajye ubasha gukurikirana ibyo Perezida Kagame yandika kuri izo paje zombi, ni ukujya kuri iriya aderesi yo kuri Facebook, ugakanda ahanditse Like, naho kuri Twitter ni ukwinjiramo nk’uko usanzwe ubigenza, maze ukajya kuri iriya paje ye, ugakanda ahanditse subscribe (s’abonner) munsi y'ifoto ye, bityo ukazajya ukurikira ibyo yanditse, ukanagira icyo ubivugaho.

Perezida Kagame ngo akaba asanga izi mbuga zombi ari izo kuganira no gutangiraho ibitekerezo byubaka mu mutuzo. N’ubwo ushobora kumubaza icyo ushatse akakwisubiriza ubwe, avuga ko izi mbuga zitazasimbura inzego zishinzwe gukemura ibibazo by’abaturage. Ikindi ngo ni uko adateganya kureka inzira zisanzwe yasabaniragamo n’abanyarwanda nko kubasura mu mirenge yabo, kugira ibiganiro mu itangazamakuru n’ibindi.

No comments:

Post a Comment